Aya makuru akomeza avuga yarokowe nuko imodoka yagendagamo ari blindé za roketi bayiteye ntizayitwika. Muri ako kavuyo kose, ngo hanyuze imodoka ya Coaster yaritwaye abapolisi nayo yahise imishwaho amasasu n’abo bagizi ba nabi, ariko abo bapolisi nabo birwanyeho bica 5 muri abo bicanyi, umwe afatwa mpiri. Uwari umunyamabanga muri ministeri y’umutekano nawe wakomerekeye cyane muri iyo mirwano, amakuru agera ku IKAZE IWACU none aha yemeza ko amaze kwitaba Imana azize ibikomere by’amasasu yarashwe.
Abo bicanyi nk’ubushize bica Gen Adolphe Nshimirimana, ngo bari muri kamyoneti double cabine, ubu ngo inzego z’umutekano ziri kuyirukaho, kuberako muri ako kavuyo k’amasasu, uwari uyitwaye we yahise yiruka ava aho. Andi makuru yageze ku IKAZE IWACU avuga ko noneho abari bagiye kwivugana Gen Prime Niyongabo ari abasirikari baturutse muri Camp Para, bacuditse cyane n’abari bateguye guhirika ubutegetsi bwa Nkurunziza mu kwezi kwa gatanu uyu mwaka.
Amakuru ataremezwa neza aravuga ko muri uko kurasa imodoka ya Gen Prime Niyongabo, abamurindaga bose bahasize ubuzima ndetse ngo n’abana be babiri yari ajyanye ku ishuri ngo baba bahaguye. Turacyatohoza neza ku byerekeye aya makuru ngo tubone gihamya ndakuka.
Twabibutsa ko ubushize IKAZE IWACU yari yaburiye uyu mujenerali ko ari ku rutonde rw’abantu DMI iri guhiga bukware, none ikimenyetso ubu arakibonye. Iyo nkuru niba utarayisomye wakongera kuyisoma hano hasi: IMBARUTSO YA GENOCIDE MU BURUNDI: KUBURIRA GEN MAJ PRIME NIYONGABO, « KAGAME ASHAKA UMUTWE WAWE KU ISAHANI »!
PAUL KAGAME YABABWIYE KO NTA WUZAMUHEMUKIRA NGO ABIKIRE, ESE AHO BA PRIME BARABYIBUKA?
Uwimana Joseph
Ikazeiwacu.fr
11 septembre 2015
Amakuru, Umutekano